Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Gukurikirana Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo

Kugenzura ibikorwa byo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina

Amakuru rusange ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore ’abagabo mu Rwanda

Ubuvugizi ku iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo

Kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano, mpuzamahanga yerekeye Ubringanire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo

Ibiganiro ku kubazwa inshingano mu bijyanye n’uburinganire

Wari Uziko!

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, riteganya ko abagore bagomba kugira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifata ibyemezo.

 

Guverinoma

Abagore bafite 38.8% by’imyanya muri Guverinoma y’u Rwanda, mu gihe abagabo bafite 61.1%. Ibi bigaragaza ubushake bukomeje bwa Leta y'U Rwanda bwo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu buyobozi no mu nzego zifata ibyemezo ku rwego rw’igihugu.

 

Inteko Ishinga amategeko Umutwe w'Abadepite

Abagore bafite 63.75% by’imyanya mu Mutwe w’Abadepite kuri 36.25% by'imyanya y'abagabo, bituma u Rwanda ruba igihugu cya mbere kandi rukumbi ku isi gifite abagore bagize ubwiganze muri uru rwego rw’Inteko Ishinga Amategeko ku rugero nk’uru.

Umutwe wa Sena

 U Rwanda rugaragaza uruhare rugaragara rw’abagore muri Sena, aho abagore bafite 46.2% by’imyanya, mu gihe abagabo bafite 53.8%. Ibi bigaragaza intambwe igihugu gikomeje gutera mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zifata ibyemezo.

 

Abacamanza

Abagore bagize 55% by’abacamanza mu Rwanda, mu gihe abagabo bagize 45%. Ibi bigaragaza ubushake bukomeje bw’u Rwanda bwo guteza imbere ihame ry’uburinganire.Uruhare rugaragara rw’abagore mu bucamanza rugira uruhare mu kubaka ubutabera burangwa n’ubwuzuzanye, ubudaheranwa no guha amahirwe angana bose.

 

Abayobozi b'Uturere

25.9% by’Abayobozi b’Uturere mu Rwanda ni abagore, mu gihe74.1% ari abagabo. Ibi bigaragaza ubushake bukomeje bw’u Rwanda bwo guteza imbere ubuyobozi bw’abagore no kongera uruhare rwabo mu miyoborere y’inzego z’ibanze, ndetse no kwimakaza ihame ry’uburinganire. Uruhare rw’abagore ku rwego rw’uturere rugira uruhare mu gufata ibyemezo birimo bose no guteza imbere imibereho n’iterambere ry’abaturage mu buryo burambye.