Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amavu n’Amavuko

Nk’uko biteganywa muri Gahunda y’imyaka itanu y’Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’ Abagabo mu iterambere ry’igihugu (GMO Strategic Plan 2024-2029), GMO ni urwego rufatwa nk’isoko y’amakuru yizewe ku bijyanye n’ Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’ abagabo mu Rwanda.

GMO ifite inshingano zo gukusanya, gusesengura no gukwirakwiza amakuru yerekeye uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’ abagabo rishyirwa mu bikorwa mu gihugu. Ayo makuru akubiyemo ibyiza byagezweho, amasomo yakuwe mu bikorwa byakozwe, imbogamizi zagaragaye ndetse n’ibyifuzo byafasha gukemura ibyuho byagaragajwe. Aya makuru aboneka binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo: gukurikirana no gusesengura  ubushakashatsi bukorwa ku bijyanye no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’ abagabo mu gihugu.

Byongeye kandi, GMO igira uruhare mu gutanga ibitekerezo n’inama zishingirwaho mu itegurwa ry’amategeko, politiki, ingamba, gahunda n’imishinga hagamijwe iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’ abagabo mu iterambere ry’igihugu.

Mu rwego rwo korohereza abashakashatsi n’abandi bakeneye amakuru ajyanye n’uburinganire, GMO yashyizeho isomero ririmo ibitabo, raporo, inyandiko z’ubushakashatsi n’ibindi bitabo byifashishwa nk’inyandiko ngenderwaho ku ngingo zijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, politiki yo kongerera abagore ubushobozi no kubafasha kugira uruhare mu iterambere, ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Iri somero rifasha abashakashatsi, abanyeshuri, imiryango itari iya Leta, inzego za Leta n’iz’abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abandi bose bifuza kubona amakuru yizewe kandi agezweho ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’ ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’ abagabo mu iterambere ry’igihugu.