AMAVU N’AMAVUKO
Leta y’u Rwanda yiyemeje kubaka sosiyete kandi ikubahiriza uburenganzira bwa muntu. Igihugu gifata uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo nk’ingamba zifasha kugera ku ntego yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, guteza imbere demokarasi n’imiyoborere myiza hagamijwe iterambere rirambye.
Kugira ngo iyo ntego igerweho, Guverinoma yashyizeho amategeko, yemeza amasezerano mpuzamahanga agamije kwimakaza ihame ry’uburinganire, politiki, ingamba n’amabwiriza bitandukanye, ndetse ishyiraho inzego zifite inshingano zo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, abakobwa n’abahungu.
Mu rwego rwo kugenzura iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko,politiki, amabwiriza, amasezerano mpuzamahanga n’ingamba zitandukanye ku rwego rw’igihugu, Leta y’u Rwanda yashyizeho Urwego rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo nu iterambere ry’igihugu (Gender Monitoring Office GMO) binyuze mu Itegeko-Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ingingo ya 140.
Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry'ihame ry’Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagore n'Abagabo mu Iterambere ry'Igihugu (GMO) rwashyizweho n’Itegeko No 51/2007 ryo ku wa 20/09/2007 rigena inshingano imiterere, n’imikorere yarwo. Rukaba rukorera mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
INTEGO SHINGIRO Y’URWEGO
Guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, binyuze mu bugenzuzi, ubushakashatsi n’ubuvugizi ku bibazo bibangamiye iyimakazwa ry’ihame ry’uburinganire.
ICYEREKEZO
Kuba urwego rugenzura iyubahirizwa ry'ihame ry’uburinganire kugira ngo igihugu kigere ku iterambere ridaheza kandi rirambye.
INSHINGANO RUSANGE
1. Gukurikirana no kugenzura ku buryo buhoraho iyubahirizwa ry’ingingo ngenderwaho za gahunda zigamije kubahiriza uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu mu cyerekezo cy’amajyambere arambye no kuba urwego rutanga Imirongo ngenderwaho, ingamba zigomba gukurizwa hubahirizwa uburinganire, gutanga amahirwe angana hagamijwe guca akarengane;
2. gushyikiriza inzego zinyuranye imyanzuro yerekeranye na gahunda igamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu;
3. Kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu no gushyikiriza buri mwaka Guverinoma porogaramu na raporo z’ibikorwa byarwo, izindi nzego za Leta zivugwa mu ngingo ya 21 y’iri tegeko zikagenerwa kopi.
INSHINGANO ZIHARIYE
1° kugenzura uko amahame shingiro ya gender yubahirizwa mu nzego zose, zaba iza Leta, iz’abikorera, iz’imiryango itegamiye kuri Leta n’iz’amadini;
2° gusuzuma no gukurikirana politiki na gahunda by’Igihugu bigamije kwita ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo;
3° kugenzura ko hariho politiki, gahunda ndetse n’imishinga itandukanye biteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, uko bishyirwa mu bikorwa n’uburyo bigenerwa ingengo y’imari;
4° gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano na gahunda mpuzamahanga byerekeye iyubahirizwa ry’amahame ya gender;
5° kurwanya akarengane n’ihohotera bishingiye kuri gender;
6° gukora ubuvugizi bw’iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku nzego zose;
7° gukangurira inzego zose n’abaturage kubaka Igihugu cyubahiriza amahame ya gender;
8° kumenyekanisha amategeko yo mu gihugu n’amategeko mpuzamahanga agamije guteza imbere uburinganire;
9° gutanga, rubisabwe cyangwa rubyibwirije, ibitekerezo ku mishinga y’amategeko, inyandiko za politiki n’ingamba cyangwa ibindi byemezo byerekeye uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo;
10° gushishikariza inzego zose kwinjiza no kubahiriza uburinganire n’ubwuzuzanye muri gahunda zazo zose;
11° gukora ubushakashatsi bushingiye ku mibare ku bibazo byihariye mu rwego rwo guteza imbere iyinjizwa n’iyubahirizwa ry’amahame ya gender no gutangaza ibyavuyemo nyuma y’isesengura;
12° gushyiraho ibipimo bifasha kumenya ishusho y’uburinganire mu nzego zinyuranye ;
13° kugaragaza ahari ubusumbane bushingiye kuri “gender”mu nzego zose z’Igihugu no gutanga inzira yo kubikosora;
14° kwereka inzego z’ubuyobozi zibishinzwe ingamba zifata mu gihe habayeho guhungabanya uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo kugira ngo bikumirwe;
15° kugira inama inzego zose kugira ngo imikorere yazo irusheho kubahiriza amahame ya gender;
16° kubaka no kongera ubushobozi bw’Urwego n’ubw’abakozi barwo.
UBUBASHA B’URWEGO
1° kumenya ibikorwa by’inzego zose byerekeye amahame ya gender no kwaka ibisobanuro ku binyuranyije na yo;
2° kugaragaza no gutanga ibitekerezo ku mategeko akenewe gushyirwaho mu rwego rwo kubahiriza amahame ya gender;
3° kugaragaza amategeko cyangwa ingingo z’amategeko zavugururwa mu rwego rwo kubahiriza amahame ya gender;
4° kugeza kuri Guverinoma cyangwa ku Mutwe w’Abadepite ibitekerezo byashyirwa mu mbanzirizamushinga z’amategeko;
5° kwakira ibibazo by’akarengane gashingiye kuri gender, kubigeza ku nzego zibishinzwe no gukurikirana uburyo bikemurwa;
6° gushyikiriza ibibazo by’akarengane n’ihohoterwa bishingiye kuri gender inzego z’ubugenzacyaha, iz’ubushinjacyaha n’iz’ubutabera no gukurikirana uburyo bikemurwa;
7° kwakira umuntu wese ufite amakuru ajyanye n’ihungabanywa ry’uburinganire, rugakorera raporo inzego zibishinzwe rumaze kubisesengura;
8° kugira uruhare mu itegurwa ry’umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari ya Leta mu rwego rwo kubahiriza ingengo y’imari yita kuri gender;
9° gusaba guhabwa inyandiko, kuzisomera aho cyangwa gusaba kopi yazo kimwe n’indi nyandiko yose ishobora kurufasha gusuzuma no gukusanya ubuhamya bw’ihungabanywa ry’ihame ry’uburinganire;
10° kwifashisha impuguke n’abandi bakozi bunganira abagize Urwego mu kurangiza inshingano zabo;
11° kwakira, gutunga no gukoresha umutungo warwo;
12° kugirana amasezerano n’umuntu,umuryango cyangwa urundi rwego;
13° gutegura inama ya Komite Ngishwanama.
IZINDI NZEGO
Ubugenzuzi Bukuru bw’Urwego
Ubugenzuzi bukuru bw’urwego ni urwego rukuru mu byerekeye imiyoborere no gufata ibyemezo birufasha kugera ku nshingano zarwo.
Ubugenzuzi Bukuru bugizwe na: Umugenzuzi Mukuru wa gender, Abagenzuzi bakuru ba gender bungirije babiri (2)
Ubunyamabanga Nshingwa bikorwa
Urwego rufite Ubunyamabanga Nshingwabikorwa buyoborwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.
Komite Ngishwanama
Ubugenzuzi bukuru bw’urwego bwunganirwa na komite ngishwanama igizwe n’abantu baturuka mu nzego zinyuranye. Bagomba kuba ari Abanyarwanda bazwiho kuba inyangamugayo no kugira ubushishozi n’ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo. Abagize Komite Ngishwanama bahabwa manda y’imyaka itatu ( 3) ishobora kongerwa inshuro imwe. Nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’abagize Komite Ngishwanama bagomba kuba ari abagore.