Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

UMUTONI GATSINZI Nadine

Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire 

Madamu UMUTONI Gatsinzi Nadine ni Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire n’Ubwuzuzanye m Rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu(GMO) kuva ku wa 22 Kanama 2023.GMO ifite inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amahame y’uburinganire mu nzego za Leta, iz’abikorera, imiryango itari iya Leta n’imiryango ishingiye ku myemerere. Inakurikirana kandi ireme rya serivisi zihabwa abakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’ishyirwa mu bikorwa  ry’ingamba zo gukumira no kurwanya iri hohotera.

Mbere yo kugirwa umugenzuzi mukuru w’uburinganire, Madamu Nadine yabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cy'igihugu gishinzwe mikurire no kurengera umwana (NCDA) imyaka ibiri. Yanabaye umuyobozi w’ungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu mu gihe cy’imyaka irenga ibiri. Mbere yaho yabaye umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) imyaka itatu, ndetse anakorera Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) imyaka itandatu mu myanya itandukanye y’ubuyobozi.

Afite kandi uburambe mu burezi kuko yabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, aho yigishije mu Ishami ry’Amategeko ndetse akaba yaranabaye Umuhuzabikorwa wa porogaramu  y’icyiciro cya kabiri cya kaminuzamu Mategeko y’Ubucuruzi. Yanabaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Urwego Ngenzuramikorere rw’Imirimo Imwe Nimwe Ifitiye Igihugu Akamaro mu Rwanda (RURA) mu gihe cy’imyaka itatu.

Madamu Nadine afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu Mategeko ya Leta n’Imiyoborere myiza yakuye muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya kaminuza mu Mategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

HABIYAREMYE RURIHOSE Florien

Umugenzuzi Mukuru w'Uburinganire wungirije ushinzwe iyubahirizwa rw’uburinganire

HABIYAREMYE RURIHOSE Florien ni Umugenzuzi Mukuru Wungirije ushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire mu rwego Rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagore n'Abagabo mu Iterambere ry'Igihugu (GMO) umwanya afite kuva mu 2022. Ayobora ibikorwa by'uru rwego  bigamije guteza imbere no kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire mu nzego za Leta, iz’abikorera, imiryango itari iya Leta ndetse n’imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda. Mu nshingano ze, yita ku kugenzura ko inzego zose zigira uburyo bwo kubazwa inshingano ku bijyanye n’uburinganire no gusesengura ko ihame ry’uburinganire ryitabwaho mu itegurwa ry’amategeko, politiki na gahunda z’iterambere, ndetse no mu igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ya Leta, hagamijwe kugabanya ubusumbane bushingiye ku gitsina.

Nk’Umugenzuzi Mukuru Wungirije Ushinzwe Uburinganire, ayobora kandi ibikorwa bigamije gushyiraho ibipimo by’uburinganire (gender indicators), sisitemu zo gukusanya no gusesengura amakuru n’uburyo bwo gusesengura ibimenyetso bigaragaza uko uburinganire buhagaze mu gihugu, bigamije gufasha inzego za Leta n’abafatanyabikorwa gukora igenamigambi rishingiye ku makuru afatika. Muri urwo rwego, yagize uruhare mu ishyirwaho ry’Ihame Ngenderwaho ry’Uburinganire (National Gender Equality Standard) ndetse no gutegura raporo z’uburinganire (gender profiles) ku rwego rw’igihugu, no ku nzego z’uturere.

Mbere yo gutangira inshingano ze muri GMO, yamaze imyaka irenga icumi akora muri Duterimbere ONG, umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere abagore binyuze mu kwihangira imirimo. Yafashije amakoperative n’ibigo bito n’ibiciriritse by’abagore mu guteza imbere ubushobozi bwabo binyuze mu mishinga yibanda ku guteza imbere uruhare rw’abagore mu bukungu, harimo kwihangira imirimo, guteza imbere ubucuruzi n’ubuhinzi buhangana n’ihindagurika ry’ikirere kandi bugamije isoko, ndetse no gukorana n’ibigo by’imari.

HABIYAREMYE RURIHOSE Florien afite Impamyabumenyi ya Kaminuza mu bumenyi bw’ibinyabuzima, impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu micungire y’imishinga (MBA), kandi ari gusoza amasomo yo kuri urwo rwego mu bijyanye n’Uburinganire n’Iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda

MUHONGERWA Agnes

Umugenzuzi Mukuru Wungirije ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’Akarengane.

Madamu MUHONGERWA Agnes ni Umugenzuzi Mukuru Wungirije ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’Akarengane murwego rushinzwe kugenzura  iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO) kuva ku ya 17 Mutarama 2025.

Mbere yaho, yabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibiyobyabwenge mu Bushinjacyaha Bukuru kuva mu mwaka wa 2015.

Yabaye kandi Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye mu Bushinjacyaha Bukuru kuva mu 2004 kugeza mu 2015, aho yari ashinzwe by’umwihariko  amadosiye y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Madamu MUHONGERWA Agnes afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko yakuye muri Université Libre de Kigali (ULK), indi mpamyabumenyi mu by’amategeko yakuye muri Institute of Legal Practice and Development (ILPD), ubu akaba ari umukandida w’impamyabumenyi ihanitse (Masters) mu butabera mpuzamahanga mpanabyaha muri University of Lay Adventist of Kigali (UNILAK).

 

CYIZANYE Allen

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

 CYIZANYE Allen ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa W’Urwego Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagore n'Abagabo mu Iterambere ry'Igihugu (Gender Monitoring Office).

Mbere yo gushyirwa kuri uwo mwanya n’Inama y’Abaminisitiri mu Ugushyingo 2016, yakoreye icyo kigo nk’Umuyobozi ushinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’izindi nzitizi zibangamira ubutabera, ndetse yanakoze indi mirimo itandukanye muri icyo kigo kuva mu mwaka wa 2011.

Afite ubunararibonye bwagutse mu bijyanye no guteza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo, kongerera ubushobozi abagore, kubazwa inshingano, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ubushakashatsi, ubufatanye n’imikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye.

CYIZANYE Allen afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu by’Amategeko, impamyabumenyi y’icyiciro cya nyuma cya kaminuza mu bijyanye n’imyitozo y’umwuga w’amategeko, icyemezo mu bwunzi (mediation), ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Uburinganire n’Iterambere.