Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ubuvugizi ku iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo

Hashingiwe ku itegeko nimero 51/2007 ryo ku wa 20/09/2007 rishyiraho Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagore n'Abagabo mu Iterambere ry'Igihugu (GMO), uru rwego rufite inshingano zo gukora ubuvugizi bw’iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku nzego zose.

Ubuvugizi bwa GMO bushingira ku byagaragaye bivuye mu bushakashatsi n’ubugenzuzi bukorwa mu kugenzura no gukurikirana ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwimakaza uburinganire, ndetse n’ibikorwa byo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina mu nzego zose za Leta. Kugira ngo ibikorwa by'ubuvugizi bigerweho neza, GMO itegura inyandiko , gufasha mu itegurwa ry'amategeko n'amabwirizwa byifashishwa mu buvugizi ndetse igatanga inyandiko zigaragaza isesengura ryimbitse ku bibazo byagaragaye mu ngingo zasuzumwe. Izi nyandiko zitanga amakuru arambuye ku bibazo byagaragajwe, bityo bikorohera abafatanyabikorwa n’abaturage kubyumva no kugira uruhare mu gushaka ibisubizo byabyo.