Kugenzura ibikorwa byo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina
1.Amavu n’Amavuko
Mu rwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’akandi karengane gafitanye isano na ryo, Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu (GMO) rukurikirana imikorere n’ingamba zo gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, serivisi zihabwa abahohotewe.
Imirimo ya GMO kandi ikubiyemo gutegura amabwiriza n’ibipimo ngenderwaho byo gutanga serivisi. Urwego runakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inama n’ibyifuzo bitangwa hagamijwe gukemura ibyuho n’imbogamizi byagaragaye, kugira ngo abakorewe ihohotera bahabwe serivisi ziboneye kandi inzego zose zirusheho kugira uruhare rufatika mu gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
2. Uburyo bwo Gukurikirana
Gushyiraho uburyo n’inzego zifasha gupima no gukurikirana ibikorwa: urugero nko gutegura ibipimo bikoreshwa k'uwahohotewe.
Gukora igenzura n’isuzumabikorwa ku bufatanye ku bikorwa byo gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina: urugero nko gusuzuma ireme rya serivisi zitangwa n’abatanga serivisi ku bahohotewe.
Gutanga amakuru ashingiye ku bimenyetso mu rwego rwo gukora ubuvugizi: nko gutegura inyandiko zigaragaza ibibazo by’ingenzi n’inyandiko z’ubuvugizi.
3. Ibyagezweho by’Ingenzi
GMO yakoze ubugenzuzi butandukanye mu nzego za Leta, izigenga n’imiryango itari iya Leta hagamijwe gusuzuma uburyo bwo gukumira no kurwanya ihohoteraa rishingiye ku gitsina ndetse na serivisi zihabwa abarokotse.
Hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo: gukurikirana imikorere y’Isange One Stop Centers, kwakira no kumva ibibazo by’ihohotera ku rwego rw’umudugudu, gusuzuma uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ndetse no gusuzuma uburyo bwo kurwanya ihohotera mu mashuri no mu rwego rw’amahoteli.
GMO yanateguye inyandiko z’ubuvugizi n’iza politiki ku kibazo cy’inda ziterwa abangavu ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
Ibi bikorwa byose byagize uruhare mu kongera ubumenyi bw’abaturage ku gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, no mu gukomeza uburyozwacyaha no kunoza itangwa rya serivisi z’imiyoborere zose.