Ibiganiro ku ukubazwa inshingano mu bijyanye n’uburinganire
Leta y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye nk’uko bikubiye mu mategeko na politiki by’Igihugu. By’umwihariko, Politiki y’Igihugu y’Uburinganire yavuguruwe mu mwaka wa 2021 isaba inzego zose kwita ku byifuzo byihariye by’abagabo n’abagore mu igenamigambi no mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye. Bityo, Icyerekezo cy’Igihugu 2035/2050 hamwe na gahunda y’igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2) bifata uburinganire n’iterambere ry’umuryango nk’ingingo z’ingenzi zigomba kwitabwaho mu nzego zose.
Mu rwego rwo kwimakaza ihame ryo kubazwa inshingano mu bijyanye n’uburinganire no kurengera ibyagezweho, GMO yashyizeho Icyumweru cyo kwimakaza ihame ry’Uburinganire (Gender Accountability Day - GAD) nk’uburyo bwo gushaka ibisubizo ku bibazo bifitanye isano n’uburinganire.
Byongeye kandi, ibi biganiro ni urubuga rukomeye ruhuza abafatanyabikorwa batandukanye barimo inzego za Leta, imiryango itari iya Leta ndetse n’abaturage, kugira ngo basuzume intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburinganire, bongere gushimangira ubushake bwo gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina no kunoza itangwa rya serivisi ku bahohotewe.