Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru agezweho

Icyumweru cy’Uburinganire n’Umuryango cyatangijwe mu turere twose tw'Intara y'Amajyaruguru

Gicumbi, 22 Nzeri 2026 – Icyumweru cy’Uburinganire n’Umuryango cyatangijwe mu turere twose tu gize Intara y'Amajyaruguru,  ku rwego rw’Intara mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, mu Nteko y’Abaturage yitabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Umutoni Gatsinzi Nadine, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.


Uhereye Ibumoso:Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Umutoni Gatsinzi Nadine,Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice

Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Turengere umuryango, turwanya ihohotera rishingiye ku gitsina” kigamije gukangurira abaturage kwimakaza ihame ry’uburinganire, kubaka imiryango irangwa n’ubwuzuzanye n’ubufatanye, ndetse no kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.


Muri iyi Nteko y’Abaturage, hizihijwe i Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere, hanatangizwa Icyumweru cy’Irangamimerere, mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage kumenya akamaro k’irangamimerere no gukoresha serivisi zijyanye na ryo.


Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye, Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire Umutoni Gatsinzi Nadine, yagaragaje ko umuryango ukwiye kuba ahantu harangwa n’uburinganire, ubwuzuzanye no guha amahirwe angana abagize umuryango bose.
Yagize ati: “Umuryango ukwiye kurangwa n’uburinganire n’ubwuzuzanye ugaha amahirwe angana abawugize. Abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa turabibutsa ko kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ari inshingano zacu.”
Yashimangiye ko kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina bidakwiye kurebwa nk’inshingano y’umuntu umwe cyangwa urwego rumwe, ahubwo ko bisaba uruhare rwa buri wese, cyane cyane mu gukumira ihohotera, kurimenya no gutanga amakuru igihe ribaye.


Imiryango 37 yasezeranye imbere y’amategeko
Muri ibi birori habaye umuhango wo gusezeranya imiryango 37 yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko, ikaba yafashe icyemezo cyo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.


Imiryango 37 yasezeranye imbere y'amategeko yiyemeza kuba intangarugero aho ituye 

Mu gusoza ibi birori, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yashimiye imiryango yafashe icyemezo cyo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yibukije ko umuryango ushoboye kandi utekanye ari umuryango utarangwamo ihohotera iryo ari ryo ryose, asaba abaturage kugira uruhare mu kurikumira no gutanga amakuru igihe ribaye cyangwa hari ibimenyetso byaryo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée

Muri iki cyumweru mu turere twose tugize iyi ntara hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo:
•Gusezeranya imiryango ibana itarasezeranye imbere y'amategeko.
•Amahugurwa ku mitegurire y’ingengo y’imari yita ku ihame ry’uburinganire 
•Ibiganiro n’urubyiruko ku ruhare rwarwo mu kwimakaza ihame ry’Uburinganire , kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.  
•Gufasha abangavu bahohotewe no guhabwa serivisi zikomatanyije mu kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. 
•Ibiganiro n’abayobozi b’amadini n’amatorero ku kwimakaza uburinganire ,kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsinda no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye .
•Kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere

Iki cyumweru ni umwanya mwiza ku bayobozi wo kwegera abaturaga no kubafasha gukemura ibibazo byugarije umuryango.