Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Urubyiruko rusaga 300 rwiyemeje kugira uruhare mu kwimakaza uburinganire no kubaka imiryango itekanye

 

Musanze, 24 Nzeri 2026 – Urubyiruko rusaga 300 ruhagarariye urundi rwo mu Ntara y’Amajyaruguru ruteraniye mu Karere ka Musanze mu biganiro byibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, bikaba biri mu bikorwa by’Icyumweru cy’Uburinganire n’Umuryango, kiri kubera mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru kuva tariki ya 22 kugeza 30 Nzeri 2026.


 

Ibiganiro byahuje Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Umutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Murangira B. Thierry, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa ndetse n’urubyiruko mu byiciro bitandukanye.


Mu biganiro, urubyiruko rwagaragarijwe ko rufite uruhare rukomeye mu gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, kurwanya ibiyobyabwenge, gutanga amakuru ku gihe no kugira uruhare mu kubaka imiryango irangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubufatanye.


Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Umutoni Gatsinzi Nadine, yasabye urubyiruko kugira ikirango cyiza (brand) kibaranga, kigaragaza indangagaciro, ubushobozi n’umusanzu buri wese ashobora kugeza ku muryango no ku gihugu.


Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Umutoni Gatsinzi Nadine

Yagize ati: “Urubyiruko ruri hano, buri wese ndamusaba kugira ikirango (brand), kuko ari cyo kigutandukanya n’abandi kandi kikagaragaza agaciro n’inyungu ushobora kugeza ku bandi. Ibirango byanyu ni byo bizadufasha kugira umuryango mwiza.”


“Urugo rwiza rutegurwa kare”
Mu kiganiro cyibanze ku nsanganyamatsiko y’umunsi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Guteza Imbere Umuryango no Kurengera Umwana, Umutoni Aline, yibukije urubyiruko ko kubaka urugo rwiza bisaba gutegura hakiri kare, ubwitange n’ubufatanye.

Yagize ati: “Urugo rwiza rutegurwa kare, kuko ari umushinga munini kandi usaba ubwitange, ubufatanye n’imyiteguro ihamye kugira ngo abawiyemeje bawubyaze umusaruro.”
Yashishikarije urubyiruko gutekereza ku nshingano zijyana no kubaka umuryango, no kugira uruhare mu kuwubaka ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’indangagaciro nziza.


“Wiceceka! Rwanya ihohotera”
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Murangira B. Thierry, yibukije urubyiruko ko ruri mu byiciro bishobora kwibasirwa n’ihohotera rishingiye ku gitsina, bityo ko rukwiye kugira uruhare mu kurikumira no gutanga amakuru ku gihe.
Yasabye urubyiruko kudaceceka igihe rubonye cyangwa rumenye amakuru y’ihohotera, ahubwo rukagira uruhare mu kurirwanya no kurikumira.
Yagize ati: “Urubyiruko muri mu byiciro bikunda kwibasirwa n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ni ngombwa ko mugira uruhare mu kurirwanya mugatanga amakuru ku gihe. Reka dushimangire imvugo igira iti: ‘Wiceceka! Rwanya ihohotera.’”


Abagabo n’abahungu basabwe kugira uruhare mu kwimakaza uburinganire
Mu biganiro kandi hagaragajwe ko kwimakaza uburinganire no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina bisaba uruhare rwa buri wese, by’umwihariko abagabo n’abahungu.
Umukozi wa RWAMREC, Ingabire Farida, yavuze ko uruhare rw’abagabo n’abahungu rukwiye kwiyongera mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yagaragaje ko uruhare rwabo ari ingenzi mu kubaka umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire ndetse n’amahirwe agera kuri buri wese.


Urubyiruko rwatanze ibitekerezo 
Urubyiruko rwagize umwanya wo kungurana ibitekerezo no kugaragaza ibibazo bihari ndetse n’ingamba zakwifashishwa mu kubaka imiryango izira ihohotera n’ibiyobyabwenge.
Mu bitekerezo byatanzwe, urubyiruko rwagaragaje ko ihohotera rikorerwa mu muryango rikwiye gucika, kandi ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kurikumira no gutanga amakuru igihe ribayeho.

Mu gusoza ibi biganiro, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko Icyumweru cy’Uburinganire n’Umuryango ari umwanya wo kuganira ku buryo buri wese yagira uruhare mu kubaka igihugu.


Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice

Yasabye urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu, harimo no kugira uruhare mu matora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu kwezi gutaha.
Ibi biganiro byasojwe n’ubutumwa bw’uko urubyiruko ari imbaraga z’ingenzi mu kwimakaza uburinganire, gukumira ihohotera, kurwanya ibiyobyabwenge no kubaka imiryango irangwa n’ubwubahane, umutekano n’ubufatanye.


Abasaga 300 bitabiriye ibi biganiro 

Icyumweru cy’Uburinganire n’Umuryango mu Ntara y’Amajyaruguru kizakomeza kugeza tariki ya 30 Nzeri 2026, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bigamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu kwimakaza uburinganire no kubaka imiryango itekanye.