Umujyi wa Kigali: Urubyiruko rwaganirijwe ku Kurwanya Ihohotera rishingiye ku Gitsina n’Icuruzwa ry’Abantu

Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa by'Iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo  Kurwanya Ihohotera rishingiye ku Gitsina, Umujyi wa Kigali wakomeje gahunda yo kwegera urubyiruko, rufatwa nk’imbaraga z’ahazaza mu kurwanya ihohoterwa no kwimakaza ihame ry’uburinganire. Ku wa mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025 ku biro by’Umujyi wa Kigali habereye ibiganiro bigamije kongerera urubyiruko ubumenyi n’ubushobozi mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.

Ibiganiro byitabiriwe n'abahagarariye urubyiruko baturutse mu mirenge itandukanye, abakoresha imbugankoranyamba n’abahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake aho baganirijwe ku ngingo zirimo icuruzwa ry’abantu, ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ uruhare rwa buri wese mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kubaka umuryango uzira ihohotera.

Urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali rwaganirijwe ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n'icuruzwa ry'abantu 

Abitabiriye bahawe umwanya wo kungurana ibitekerezo no kugira uruhare mu gushaka ibisubizo byatuma urubyiruko rwiyongera mu bikorwa byo kubungabunga umutekano w’umuryango no kurwanya ihohoterwa. Banerekwe uburyo bwo gutanga amakuru igihe habayeho ihohotera, uko barwanya icuruzwa ry’abantu ndetse n’uburyo bashobora kuba umusemburo w'impinduka mu miryango n’ibigo bigize umuryango nyarwanda.

Abakoresha imbugankoranyambaga biyemeje gutanga ubutumwa bwubaka umuryango uzira ihohotera

Abafatanyabikorwa batandukanye mu kurwanya ihohotera basangije urubyiruko amakuru ajyanye n’inzira z’ubutabera, imiyoborere myiza y'uburinganire, ndetse n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibikorwa byo gukumira ihohotera mu buryo burambye.

Mu gusoza ibiganiro, Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Madame Umutoni Gatsinzi Nadine, yibukije urubyiruko ko kwimakaza ihame ry’uburinganire bitangirira mu muryango. Yagize ati: “Kugira umuryango mwiza bisaba kuwutegura hakiri kare. Kurwanya ihohotera ni inshingano za buri wese, kandi urubyiruko mufite uruhare rukomeye rwo kubaka ejo heza hatarangwamo ihohotera.”

Umugenzuzi Mukuru w'Uburinganire Umutoni Gatsinzi Nadine 

Gahunda y’iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina yahujwe n’ibikorwa bitandukanye birimo icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire kirikubera mu mujyi wa Kigali. Kuganira n’urubyiruko ni kimwe mu bikorwa birimo gukorwa muri iki cyumweru harebwa uruhare rwa buri wese mu kubaka umuryango uzira ihohotera nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.