NYARUGURU: Imiryango 208 yiyemeje kubana mu buryo bwemewe n’amategeko
Imiryango 208 yasezeranye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko ubwo hatangizwaga Icyumweru cyahariwe kwiamakaza ihame ry’Uburinganire mu Ntara y’Amajyepfo.Icyumweru cyahawe insanganyamatsiko igira iti” Twimakaze ihame ry’Uburinganire, Dushyira umuturage ku Isonga”
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2024 mu Karere ka Nyaruguru , Umurenge wa Busanze mu Nteko y’Abaturage.

Ibi birori bitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire Umutoni Gatsinzi Nadine, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Batamuriza Mireille, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel, inzego z’umutekano, abaturage b’imirenge itandukanye y’Aka Karere n’abafatanyabikorwa batandukanye.
“Turishimira intambwe mwateye yo gusezerana kandi turabasaba kuba intangarugero aho mutuye murwanya amakimbirane mu miryango yanyu no kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye” Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel mu mu hango wo gusezeranya iyi miryango. Imiryango yasezeranye ni iyo mu mirenge wa Busanze , Cyahinda, Munini , Muganza na Nyagisozi.
“Iki cyumweru kizafasha kuzamura imyumvire ku ihame ry’uburinganire, gutanga serivisi zinoze ku bahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, no kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.”Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire Umutoni Gatsinzi Nadine mu birori byo gutangiza iki cyumweru mu Karere ka Nyaruguru.

Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera muri aka Karere, kuremera imiryango itandukanye aho haremewe inka eshanu , inkoko ijana n’ibindi bitandukanye.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Batamuriza Mireille yasabye abaturage ba Nyaruguru kubaka umuryango kandi ushoboye , kwirinda amakimbirane , kurwanya ihohotera ndetse no kwiteza imbere.
Ibikorwa byo kwimakaza ihame ry’uburinganire byatangiye mu mwaka wa 2017 mu Karere ka Rulindo hagamijwe kwgera abaturage no gukemura ibibazo bitandukanye byungarije umuryango. Uyu munsi ibi bikorwa bimaze kuba mu turere n’Intara bitandukanye mu gihugu kandi byatanze umusaruro mu kwimikaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.