GMO na ASSETIP bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 banashyigikira abarokotse Jenoside
Kuri uyu wa Kane, ubuyobozi n'abakozi b’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO) na ASSETIP bifatanyije n'Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete, ruherereye mu Murenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi, ruruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside isaga 1,096.

Tubazaniye indabo ngo tubibuke kandi tubabwire ko tubakunda
Uyu muhango watangijwe no kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe muri uru rwibutso, ukurikirwa no gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko urugendo rw'umusaraba abaruhukiye muri uru rwibutso banyuzemo mbere yo kwicwa bazira uko bavutse. Abitabiriye bagaragarijwe akamaro ko gusigasira amateka nyayo no kuyigisha abakiri bato kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Mu ijambo rye, Umugenzuzi Mukuru wa Gender, Madamu Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda kuko bidufasha kuzirikana amateka yacu no kuyakuramo amasomo yo kubaka ejo hazaza heza. Yashimangiye ko gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n'abayipfobya ari imwe mu nshingano zisaba uruhare rwa buri wese.

Umugenzuzi Mukuru w'Uburinganire Umutoni Gatsinzi Nadine
Yagize ati: "Kwibuka biduha amahirwe yo kuzirikana amateka yacu no kuyigiraho. Tugomba gukomeza kubaka igihugu kirangwa n'ubumwe, amahoro n'iterambere, tunarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibikorwa byose bigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi."
Muri uwo muhango kandi, Umugenzuzi Mukuru wa Gender, afatanyije n'Umuyobozi Mukuru wa ASSETIP, Kalimba Gilbert, bashyikirije ubuyobozi bw'Urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete inkunga igamije gufasha ibikorwa byo kubungabunga uru rwibutso. Banashyize indabo ku mva rusange, bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banatanga ubutumwa bwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse no kwihanganisha imiryango yabuze abayo.

GMO na ASSETIP bashyigikiye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mutete
Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira imibereho myiza y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango ine yarokotse Jenoside yahawe inka, zizabafasha kuzamura imibereho yabo, kongera umusaruro no gukomeza kwiteza imbere, bityo bakagira uruhare mu iterambere ry'imiryango yabo n'iry'Igihugu muri rusange.
Iki gikorwa kigaragaza ubufatanye bwa GMO na ASSETIP mu kubungabunga amateka, guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza gushyigikira abarokotse, mu rwego rwo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rushingiye ku bumwe, ubwiyunge n'iterambere rirambye.

Imiryango ine yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ashyigikiwe.Yahawe Inka n'Ibiribwa mu rwego rwo kwiyifasha kwiteza imbere
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni umwanya wo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside, gufata mu mugongo abayirokotse no kongera kwiyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'icyo ari cyo cyose cyayigarura. Kwibuka ni ugusigasira amateka kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.