GMO na ASSETIP bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Bugesera Kuwa 29 Gicurasi 2025, ubuyobozi n’abakozi ba Gender Monitoring Office (GMO) na ASSETIP bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, ruherereye mu Karere ka Bugesera, aharuhukiye imibiri y’abasaga ibihumbi 45.
Abakozi ba GMO na ASSETIP basobanuriwe amateka y'Urwibutso rwa Nyamata.
Abitabiriye iki gikorwa bafashe umwanya wo kwibuka abaruhukiye muri uru rwibutso ,banashyira indabo ku mva mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe.
Mu ijambo rye, Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Madamu Umutoni Gatsinzi Nadine, yashimangiye ko kwibuka ari inshingano ikomeye ku Banyarwanda bose, anasaba abari aho kuba ku isonga mu kurwanya abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati:
“Tugomba gukomeza kubaka u Rwanda rutarangwamo amacakubiri, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi tugaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda nk’umusingi w’iterambere rirambye.”

Umugenzuzi Mukuru w'Uburinganire Umutoni Gatsinzi Nadine
Uwanyirigira Chantal, umwe mu barokokeye ku rwibutso rwa Nyamata, yatanze ubuhamya abitabiriye igikorwa ku rugendo rw’inzira y’umusaraba yanyuzemo kugeza igihe yarokorewe n’Ingabo za RPA. Yashimiye izo ngabo zitanze zigahagarika Jenoside, asaba buri wese kugira uruhare mu kubaka igihugu kizira ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
“Kugira ngo twubake igihugu kirambye, tugomba gukora inshingano zacu neza, tukarinda ibyagezweho, kandi tugakoresha neza ibikorwaremezo igihugu cyashyizeho mu kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside.”Umuyobozi Mukuru wa ASSETIP, Bwana Kalimba Gilbert.

Umuyobozi Mukuru wa ASSETIP Kalimba Gilbert
Iki gikorwa cyasojwe no gushyikira urwibutso rwa Nyamata byakozwe n'Umugenzuzi Mukuru w'Uburinganire Umutoni Gatsinzi Nadine n'Umuyobozi Mukuru wa ASSETIP Bwana Kalimba Gilbert .