AGNES MUHONGERWA YARAHIRIYE KUBA UMUGENZUZI MUKURU WUNGIRIJE

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Mutarama 2025 Ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla yakiriye indahario y'Umugenzuzi Mukuru Wa Gender Wungirije Ushinzwe kurwanya akarengane n’ihohotera bishingiye kuri Gender Agnes MUHONGERWA.

Uyu muhango wayobowe na  Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla witabiriwe n’abacamanza batandukanye , Umugenzuzi Mukuru wa Gender Umutoni Gatsinzi Nadine , Umugenzuzi Mukuru wungirije RURIHOSE Florien , Umunyamabanga w’Urwego rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagore n'Abagabo Mu Iterambere ry'Igihugu Cyizanye Allen , inshuti ndetse n’abo mu muryango wa Agnes MUHONGERWA. 

Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla yasabye Umugenzuzi Mukuru wa Gender wungirije gukora neza inshingano igihugu cya muhaye no zirimo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse no guharanira kugira igihugu kizira ihohotera.

“Ndashimira Perezida wa Repubilika wangiriye icyizere akampa inshingano nshya , ndamwizeza ko nzakora  neza izi nshingano nahawe” Agnes MUHONGERWA nyuma yo kurahirira inshingano zo kuba Umugenzuzi Mukuru wa Gender wungirije

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 17 Mutaram 2025 yagize Agnes MUHONGERWA Umugenzuzi Mukuru wa Gender Wungirije Ushinzwe kurwanya akarengane n’ihohotera bishingiye kuri Gender asimbuye Mukandasira Caritas wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya. 

 Kuva mu mwaka wa 2015 yari umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibiyobyabwenge mu Bushinjacyaha Bukuru (National Public Presecution Authority).

Agnes MUHONGERWA afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko yavanye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). Afite impamyabumenyi y’ubunyamategeko bw'umwuga yakuye muri ILPD-Nyanza kuri ubu umukandida w’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu butabera mpuzamahanga bw’ibyaha (International Criminal Justice) muri INILAK.

Yakoreye Ubushinjacyaha Bukuru ku rwego rwisumbuye kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2015, aho yari Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.