Abayobozi n’abakozi ba GMO basuye Urwibutso rwa Kabgayi

Abayobozi n'abakozi b'Urwego Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry'ihame ry'Uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'Abagore n'abagabo mu Iterambere ry'Igihugu (GMO) basuye Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kabgayi ruherereye mu rwego rwo kunamira imibiri ihashyinguwe.

Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatanu, tariki ya 16 Kamena 2023 ku Rwibutso rwa Kabgayi ruherereye mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y'Amajyepfo.

Gusura uru rwibutso byabanjirijwe no gusura Mukansanga Angelique utuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Uyu mubyeyi ni umwe bagenerwabikorwa w'umuryango SEVOTA. SEVOTA ni umuryango w'ubufatanye mu kubungabunga ubwisanzure bw'abapfakazi n'imfubyi hagamijwe umurimo no kwiteza imbere

Mu marira y'ibyishimo Mukansanga Angelique yagize ati " ndishimye ku rugero ntashobora ku bisobanura , kuvuga ikindi ku mutima birangoye kuko ntagifite ahubwo ibyishimo byandenze"

"Mu byukuri ntibisanzwe ku bona abantu beza nkamwe muza kunsura hano iwanjye, navuga ko ari amahirwe nagiriwe kuko abo gusura barahari kandi benshi ,navuga ko nishimye kandi namwe ndabashimiye" Angelique Mukansanga wasuwe.

Nyuma yo gusura uyu mubyeyi w'abana batatu , abayobozi ndetse n'abakozi ba GMO bakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi , baherekeje na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga Ingabire Benoit baganirijwe ku mateka y'Uru rwibutso.

Mu ijambo rye Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga Ingabire Benoit yagize ati " Ndashima ubuyobozi bwa GMO bwateguye iki gikorwa gusura Urwibutso ni uguha agaciro imibiri irushyinguwemo , ndabasaba mwese kwita ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko babakeneye hafi"

Umugenzuzi Mukuru w'Uburinganire Rose Rwabuhihi yashimiye ubuyobozi bw'igihugu buha agaciro umwanya wo kwibuka. Yagize ati: ndashima ubuyobozi bw'igihugu cyacu buha agaciro umwanya wo kwibuka kuko bituma tutibagirwa abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994"

Yakomeje aha umukoro abakozi b'Urwego ayobora wo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwita kubo yagizeho ingaruka bose.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 rwa Kabgayi ruri mu Karere ka Muhanga rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi cumi na bibiri (12,000) y'Abatutsi biciwe mu bigo bitandukeye by'abihaye Imana biri ku musozi wa Kabgayi.